Liban: imyigaragambyo ikomeje kwiyongera kubera ko ubukungu bwifashe nabi.

Rate this post

Ubaye umunsi wa Gatanu abigaragambya n’uburukari bwinshi  bafunze umuhanda kubera ko ubukungu butifashe neza mu gihugu cya Liban.

Nyuma y’uko Leta itangaje ko ifaranga Ry’igihugu cya Liban ryamanutse ku gipimo gishya , abigaragambya bakomeje kwiyongera bafunga imihanda bakoresheje ibipine bari gutwika ngo dore ko n’ubundi basanzwe bafite ubwoba bw’uko ubukungu muri iki gihugu  buteye inkeke.

Kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru dusoza, itsinda ry’abigaragambya ryabanje kujya kuri Banki nkuru Y’igihugu basababa kubitsa, nyuma berekeza ku nyubako y’inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Beirut bashaka kwerekana ko bababajwe n’impinduka z’ifaranga ryamanutse ku kigero cyo hasi Cyane.

Abigaragambya bakomeje kuba benshi kubera ifaranga ryataye agaciro

Ntibyagarukiye aho kuko abigaragambya batangiye gutwika amapine y’imodoka mu muhanda hagati mu mu mujyi wa Beirut.

Ikibazo cy’ubukungu kuva muri 2019 muri Liban cyateje ingaruka zikomeye  zirimo kubura akazi kuri bamwe, abantu kwicwa n’inzara ndetse abandi babuzwa kujya kuri Konti zabo za Banki.

Ingabo zahagaze Imbere ya Banki nkuru zibuza abigaragambya kuhinjira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *