Zimbabwe: visi perezida Mohadi Kembo yeguye.

Rate this post

Kuri uyu wa mbere tariki 01 werurwe 2021 nibwo visi perezida wa Zimbabwe yeguye kumirimo ye akaba yatangaje ko ibi abikoze agamije kurokora isura ya Guverinoma,ni nyuma yaho yahoo ibitangazamakuru byo muri ako gace byanditse ko agaragaza imyitwarire idakwiye Umuyobozi.

Visi perezida Mohadi Kembo yeguye mukazi

Mohadi hamwe na Constatino chiwega bari bungirije Perezida Emmerson mnangagwa kuva mu mwaka w’2018, gusa ngo Mohadi ntakizere cyo gusimbura perezida yatangaga kubera ko nta ngufu muri politiki.

visi perezida Mohadi na Chiwenga

Mu makuru aturuka mu biro bya perezida Mohadi Kembo yavuze ko kuba yeguye Atari igikorwa cy’ubugwari yakoze ko ahubwo ari ukugaragaza ko yubaha ibiro bya Perezida, Nkuko Reuters ndetse na Aljazeera dukesha iyi nkuru bibitangaza.

Igitangazamakuru gikorera kuri murandasi cya zimlive mubyumweru bibiri bishize cyatangaje ko visi perezida Mohadi Kembo ashinzwa kuryamana n’abagore bubatse ndetse ngo harimo n’umwe mubo ayobora.

Mohadi we mu cyumweru turangije yakomeje gutsimbarara ahakana ko ibyo icyo gitangazamakuru ataribyo kugeza aho no kuri uyu wambere wa tariki 01 werurwe 2021 yaragihakana ndetse anavuga koagiye kugana inzego z’ubutabera zikamurenganura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *