NIGERIA: Leta yatangaje ko abakobwa bari bashimuswe barekuwe gusa harakibazwa iherezo ry’ishimutwa.

Rate this post

Guverineri wa Leta ya zamfara muri Nigeria yatangarije Al Jazeera dukesha iyi nkuruko abakobwa 279 bari barashimuswe kuwa gatanu w’icyumweru gishize barekuwe, igikorwa cyateye perezida Buhari  kugaragaza akanyamuneza kubwiryo rekurwa.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo abo bana bashimuswe mu kigo cy’amashuri babagamo giherereye mu majyaruguru y’amajyepfo ya leta ya zamfara aho ni mu Nigeria. Guverineri wiyo ntara yabwiye Al Jazeera ko kuba aba banyeshuri barekuwe byateye perezida Muhammadu Buhari  kwishima birenze ibisanzwe. Bello matawalle yavuze ko ngo abanyeshuri bagera kuri 300 kuri ubu bameze neza ndetse bari mu maboko ya Leta aho bacungiwe umutekano uhagije kandi ko nta nyishyu iyo ariyo yose yatanzwe kugira ngo barekurwe.

Aganira na Al Jazeera Dr.Bello mutawalle yavuze ngo” Uyu munsi  twakiriye abanyeshuri  bari mu maboko y’inyeshyamba kuva kuwa gatanu, hatangijwe ibiganiro by’amahoro bitanga ibisubizo bishimishije. Nta bwishyu na bumwe bwatanzwe kuwo ari we wese. Ndanemeza kandi ko nta nibizigera bitangwa. Guverineri yatangaje ko abo bakobwa bose bajyanywe kwa muganga ngo bakorerwe ibizamini by’ubuzima.

Kuwa gatanu Police yari yatangaje ko abanyeshuri 317 bashimuswe n’abantu birenze 100 bitwaje intwaro bateye ku kigo cy’amashuri yisumbuye giherereye mu gace ka Jangebe.

Nubwo ariko Matawalle yatangarije Al Jazeera ko abana bashimuswe ari 279, umuvugizi wako gace Sulaiman Tanau Anka yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko bamwe mu bakobwa baburiwe irengero birukankiye mu gihuru bityo abashimuswe ari 279.

ESE UBUNDI BASHIMUSWE GUTE?

Umwe mubakobwa bari bashimuswe yagize ati: “ Twari turyamye n’ijoro maze dutangira kumva amasasumenshi. Twagize ubwoba, tuva muburiri, umwe muri twe aratubwira ngo twiruke wabona ari abajura. Buri wese yarahungabanye maze abakobwa babiri basohoka mucyumba, ubwo mpita mbwira uwo twararanaga ngo twirukanke maze arambwira ngo: “ Ndarahira ku Mana ko ntava muburiri”. Muri ako kanya baba badutunze imbunda ku mutwe maze tugira ubwoba bwinshi.”

Leta ya Nigeria yatangaje ko yagiranye ibiganiro by’amahoro nabo yo yise “Amabandi”.  Iki kibaye ikigo cya Gatatu cyatatswe mu gihe kitageze ku mezi atatu. Umuvugizi wa Polisi muri Zamfara Abutu Yaro yavuze ko nyuma y’ibyo biganiro by’amahoro abo bakobwa bahise barekurwa.

AMASEZERANO Y’AMAHORO

Muri 2016 abasirikare ba Nigeria bohererejwe mugace k’amabandi basinyana amasezerano y’amahoro ariko ibitero byarakomeje.

Mu kwezi k’ukuboza abahungu basaga 300 barashimuswe, bakuwe mukigo cya kankara muri reta ya Katsina ari nayo perezida Buhari atuyemo, ubwo yari yasuye ibice by’icaro.

Abahungu barenga 300 barashimuswe mu kuboza

Nyuma gato abakobwa baje kurekurwa gusa ishimutwa ryakomeje kubabaza abatari bake ku isi n’abanyeshuri b’abakobwa bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri Chibok. Kugeza n’ubu bamwe muri abo bakobwa ntibaraboneka.

Imiryango myinshi ikomeza gusaba ko Boko Haram yarimburwa

GUSHIMUTA BIRI MUBIHOMBYA ISI MURI RUSANGE

Nkuko byatangajwe na SB Morgen impuguke mubya Politiki n’ubumenyi bw’isi I Lagos muri Nigeria, ngo byibuze asaga Miriyoni 11 z’amadorali y’amerika niyo yahawe abashimusi muri 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *