Uganda:Imodoka ya Bobi wine ikomeje kumubera umutwaro mu gihugu

Rate this post

Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi muri Uganda Kyagulanyi Robert wamamye nka Bobi Wine akomeje guhatwa ibibazo by’ingutu ku modoka yaguze aho ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro muri Uganda (URA) kivuga ko Agaciro k’amafaranga kadahuye n’imodoka yaguzwemo.

Imodoka ya Bobi wine ikomeje guteza impagarara muri Uganda

N’ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro muri Uganda ari ko kivuga ko iyo modoka igomba kugarurwa ikabanza igasuzumwa bundi bushya, Bobi wine we yanze kuyitanga kuko avuga ko bidakurikije amategeko nk’uko Daily monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyi modoka ya Bob wine yatumijwe mu mahanga isuzumirwa muri Kenya ibona kuzanwa mugihugu cya Uganda, akaba ari mpamvu nyamukuru ituma ikigo gishinzwe  imisoro muri Uganda (URA) ishaka ko isuzumwa hakamenywa impamvu yatumye hagabanywa igiciro yaguzwe kuko kidahura na gato n’ubwoko bwiyo modoka.

Mu butumwa yashyize kurukuta rwe , kuwa 21 gashyantare 2021, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine yatangaje ko imodoka ya Land cruiser ari impano yahawe n’inshuti ze ndetse n’abamushyigikiye bo muri Uganda no hanze yaho.

One thought on “Uganda:Imodoka ya Bobi wine ikomeje kumubera umutwaro mu gihugu

  • November 19, 2021 at 6:26 am
    Permalink

    Someone essentially help to make seriously articles I would state. This is the first time I frequented your web page and thus far? I amazed with the research you made to create this particular publish amazing. Excellent job!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *