Nicolas Salkozy: agahinda ni ugufungirwa munzu wiyubakiye.

Rate this post

Uwahoze ari perezida w’ubufaransa Nicolas Salkozy yakatiwe gufunga imyaka itatu ariko ibiri muriyo iba ivanyweho.

Kuva muw’2007 kugeza 2012 nibwo Nicolas Salkozy yayoboye igihugu cy’ubufaransa nyuma ashaka kongera gusubiraho ariko ntibyamuhira.Nyuma  hafunguwe iperereza kubirebana n’umutungo yakoresheje mu kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Salkozy yakatiwe  azira kugerageza gutanga ruswa muw’ 2014 kumucamanza ngo amuhe amakuru avuga kubijyanye n’amafaranga y’umurengera yakoreshejwe mu kwiyamamaza kwe. Umucamanza yanzuye ko Salkozy nta mpamvu yatuma ajya gufungirwa muri gereza ko ahubwo azafungirwa munzu iwe akambikwa akuma kazatuma bamukurikirana k’uburyo atarenga iwe munzu.

Muri uru rubanza Salkozy arareganwamo n’umwuganira mumategeko Thierry Herzog ndetse n’uwahoze ari umucamanza Girbert Azibert.  Herzog hamwe na Azibert bob akaba bafungiwe muri Gereza. Nyuma y’iperereza rirerire, urubanza rwatangiye mu mpera z’umwaka ushize. kuri uyu wa mbere tariki 01 werurwe 2021 nibwo urukiko rwanzuye ko Nicolas Salkozy afungwa.

Nkwibutse ko iri perereza ryatangiye muri 2013 nyuma yo gukurura telephone ya Salkozy ndetse n’umwunganira mu mwategeko Herzog baganira kubyo gushaka gutanga ruswa. Bumvikanye kandi aba bombi basezeranya uwahoze ari umucamanza Girbert Azibert kuzamushakira umwanya w’icyubahiro i Monaco, nkingurane yo kumuha amakuru yavugaga kwiperereza riri gukorwa kubyiswe impano Salkozy yahawe na L’Oreal heiress Liliane Bettencourt ngo imufashe mubikorwa byo kwiyamamaza nko kumwifuriza insinzi mumatora ya 2007.

Hakomeje kandi iperereza kumafaranga avugwa yaba yarahawe Salkozy avuye kwa muammar Khadaffi. Aya ngo ni ama miriyoni yahawe Salkozy azanywe muri varizi ngo nayo akaba yarayahawe ubwo yarari kwiyamamaza mumatora ya 2007.

Ku myaka 66 Salkozy niwe mu perezida wa mbere ukatiwe mu mateka y’ubufaransa mashya. Si ubwa mbere ariko umu perezida w’ubufaransa aregwa kuko no mu 2011 Jacques Chirac nawe yakatiwe gufungwa imyaka ibiri y’agateganyo ashinjwa gukoresha nabi umutungo w’igihugu kubera akazi k’abayobozi bimpimbano ubwo yari Umuyobozi w’iki gihugu mu ntangiriro ya za 90. Undi wakatiwe igifungo ni Marshal Philipe Petain muw’ 1945 kubera ubuhemu nyuma yo gukorana n’abanazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *