Fiancée wa Khashoggi yasabiye ibihano igikomangoma cya Saudi Arabia

Rate this post

Umukunzi w’umunyamakuru wishwe Jamal Khashoggi yasabye ko igikomangoma cya Saudi Arabia Mohammed Bin Salman gihanwa bikomeye nyuma yo gushinjwa ko ariwe wicishije uwari kuzamubera umutware

Jamal Khashoggi( iburyo), Mohammed bi Salman (hagati) na Hatice Cengiz (ibumoso)

Hatice cengiz ari nawe wari fiancée wa Nyakwigendera jamal Khashoggi yavuze ko baramutse bahannye igikomangoma bitaba ari ubutabera gusa bahawe, ahubwo byanatanga isomo bityoibikorwa nk’ibyo ntibizongere. Ibi yabitangaje nyuma y’uko urwego rw’ubutasi rwa Leta zunze ubumwe za Amerika zisohoye raporo ivuga ko igikomangoma cya Saudi Arabia Mohammed Bin Salman ariwe watanze uruhusya rwokwica uyu munyamakuru.

Hatice Cengiz

Nubwo ariko iyo raporo yatangajwe ntibyakuyeho ko Saudi Arabia ndetse na nyiri gushinjwa bahakana ibyavuye muriyo raporo bavuga ko ntakuri kubirimo.

Mu mwaka wa 2018 nibwo umunyamakuru Jamal Khashoggi yishwe ubwo yajyaga muri iki gihugu gushaka ibyemezo bimwerera gushingiranwa na Hatice Cengiz (ari nawe wasabye ko Mohammed bin Salman yahanwa), icyo gihe umubiri we warabazwe urajungunywa.

Khashoggi yabaye umujyanama wa Guverinoma ndetse akaba n’umuntu wa hafi y’umuryango w’umwami. Gusa haje kubaho gushyamirana maze ahungira muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’2017.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ibiro bya perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika bari bugire icyo batangaza kuri iyi raporo.

Saudia Arabia ni cyo gihugu cya mbere kw’isi cyohereza ibikomoka kuri peteroli byinshi, kikaba kandi igihugu gishuti cy’amerika  mu karere k’iburasirazuba bwo hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *