Mu Bwongereza, abafite ubwandu bwa COVID-19 bazajya bahabwa £500

Rate this post

Mu gihugu cy’ubwongereza minisiteri y’ubuzima igiye gutangira kujya iha abarwayi ba COVID-19 amafaranga £500 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma yuko bigaragayeko 17% bonyine aribo bajya kwipimisha iyo batangiye kugaragaza ibimenyetso bya Corona virusi. Benshi batinyako igihe basanganywe ubu burwayi bahita bahagarikwa ku kazi.

Iki gikorwa kizagenzurwa na Matt Hancock, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima kikazatwarwa £453m ahwanye na 612,751,495,977 miliyoni mu cyumweru kimwe, tubariye mumafaranga y’u Rwanda.

Kuwa gatatu ushize mu gihugu cy’u Bwongereza hapfuye abantu 1,290 haboneka abarwayi bose hamwe 37,892 byatumye hatekerezwa uyu mwanzuro ushobora kugabanya COVID-19 muri kiriya gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *