Umugore yagiye kubyara abyara inkoko

Rate this post

Hari inkuru ikunyura mu matwi wayumva ukumva isa n’amayobera kuko idasanzwe ndetse wenda ugasanga binarenze ubwenge bwa muntu.Mu gihugu cya Tanzania umugore yibarutse inkoko benshi baratungurwa ubwoba burabataha.

Ni inkuru y’umugore umwe utuye mu gace ka Uvinza ho mu ntara ya Kigoma muri Tanzania ,uyu ngo yagiye kwa muganganga yumva ababara mu nda nyuma aza kubyara ikintu kidasanzwe ,yabyaye inkoko.

Umuganga ukurikirana uyu mugore niwe wemeje ko yasanze inkoko mu nda ibyara y’uyu mugore.Uyu muganga kandi avuga ko agendeye ku bipimo byafashwe ngo bigaragara ko uyu mugora Atari atwitwe nkuko benshi bakikeka.

Inkoko yabyawe n’umugore yatunguye benshi

Kugeza ubu impamvu nyakuri yatumye uyu mugore abayara inkoko ntiramenyekana nkuko ikinyamakuru Global Publishers cyo muri Tanzania kibivuga . Benshi bakeka ko ari amarozi ndetse n’imbaraga z’abapfumu.

Ni kenshi hirya no hino ku isi hagiye humvikana amakuru y’abantu batwita nyuma bakaza kubyara inyamanswa cyangwa ibindi bitu bidasobanutse ndetse biteye ubwoba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *