Donald Trump akomeje kwanga kuva ku butegetsi ,yasabye goverineri wa Georgia guhindura ibyavuye mu matora

Rate this post

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akomeje kugaragaza ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora aho yatsinzwe na mukeba we Joe Biden .Trump yasabye goverineri uyubora leta ya Geogia gutesha agaciro amajwi yo muri iyi ntara agasubirwamo.

Uyu mugabo washakaga kuyobora iki gihugu cy’igihangage mu butumwa yagejeje ku bamukurikira yavuze ko kugeza ubu atumva impamvu yatsinzwe mu matora.

Ikinyamakuru gikomeye muri amarika, Washington Post cyatangaje ko kuwa gatandatu Donald Trump ngo yahamagaye goverineri wa Georgia witwa Brian Kemp amusaba gusubira inyuma akagenzura imikono yose y’abatoye muri leta ayoboye.

Bwana kemp yamuhakaniye yivuye inyuma amubwira ko bitashoboka. Leta ya Georgia ni imwe muri leta zifite igisobanuro kinini ku matora ya Amerika, gusa aha Trump yahakuye amajwi make cyane aricyo cyatumye atsindwa.

Joe watsinze amatora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Trump kugeza na nubu avuga ko agifite ikizere ko azatsinda cyane ko avuga ko amatora yabayemo uburiganya bukabije ,avuga yibwe ndetse ko bigaragarira bose nubwo ntabimenyetso afite.

Biden yatsindiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ku majwi 306,ni mugiye Trump we yagize amajwi 232.

Ubu benshi baribaza ikizakurikiraho Donald Trump naramuka yanze kuva ku butegetsi,ese hazakoreshwa ingufu za gisirikare?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *