Amafoto y’abakobwa b’uburanga ba Museveni yatangiye kwifashisha mu kwigarurira urubyiruko muri Uganda

Rate this post

Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda ari mubahatanira kuyobora iki gihugu arashaka manda ya gatandatu,yatangiye guhindura umuvuno aho yatangiye gukoresha abakobwa be mu kwigarurira urubyiruko.

Museveni kuva mu myaka yabanje yagiye agorwa no kubona amajwi aturutse mu rubyiruko ,iyi ikaba ariyo mpamvu kuri iyi nshuro yahisemo kwifashisha abakobwa be mu kwiyamamaza.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko, Ku ikubitiro Museveni ari gufashwa n’umukobwa we mukuru w’imyaka 44 mu gahunda ze zo kwiyamaza. Uyu mukobwa wa Museveni yitwa Natasha Karugire .

Umukobwa wa perezida Museveni aje kumufasha mu gushaka amajwi mu urubyiruko,nyuma y’uko abasesenguzi  batandukanye bagaragaje ashobora kuzabura amajwi menshi aturutse mu rubyiruko.

Natasha Karugire asanzwe akora ibijyanye n’imideli na filime,ibintu bituma agira abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyamabaga ze. Imbuga nkoranyambaga nizo abakobwa ba museni bari kwifashisha bamwamaza.

Ibi biri gutanga umusaruro dore ko amashusho aba bakobwa be barigushyira ku mbuga nkoranyambaga ari gukundwa na benshi mu rubyiruko.

Museveni amaze kuyobora manda 5 gusa arakataje mu kwiyamamariza manda ya gatandatu  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *