Uyu mugore yazengurutse umujyi wose anyonga igare yambaye ubusa ,benshi baketse ko arwaye mu mutwe (Amafoto)

Rate this post

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirarakwiye amafoto y’umugore  wazengurutse umujyi wose yambaye ubusa ,uyu mugore ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza yafashe umwanzuro wo kuzenguruka umujyi wose yambaye ubusa kugira ngo akusanye inkunga yo gufasha.

Uyu mugore w’ikizungerezi yitwa Kerri Barnes yazengurutse umujyi wa London yambaye ubusa ari ku igare agamije kubona amafaranga afasha abafite ibibazo byo mu mutwe.

Kerri yakoze urugendo rungana n’ibirometero 10 byose anyonga igare yambaye ubusa .Aho yanyuze hose bamuhaye inkwenene gusa we ngo ari afite intego yo gukusanya inkunga yo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe ariko kandi ngo arashaka kugabanya imibare y’abapfa biyahuye kubera ibibazo byo mu mumutwe.

Aganira n’ibitangazamakuru byo mu bwongereza ,uyu mugore wavuze ngo igitekerezo yagihawe n’umuvandimwe bababana ,ariko ngo yashakaga gukora ikintu abantu bose bazamwibukiraho muri uyu mwaka wa 2020.

One thought on “Uyu mugore yazengurutse umujyi wose anyonga igare yambaye ubusa ,benshi baketse ko arwaye mu mutwe (Amafoto)

  • November 19, 2021 at 1:34 am
    Permalink

    Excellent blog here! Also your web site loads up very fast! What web host are you using? Can I get your affiliate link to your host? I wish my site loaded up as quickly as yours lol

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *