KENYA:Umugabo wapfuye akazuka yongeye gupfa bwa kabiri

Rate this post

Mu minsi ishyize mu gihugu cya Kenya nibwo hakwirakwiye inkuru y’umugabo umwe wapfuye ndetse akajyanwa no mu cyumba kirukirwamo imibiri  nyuma akaza kuzuka nkuko abaganga babitangaje icyo gihe .Ubu inkuru iri kuvugwa kuri uyu mugabo n’uko nyuma y’icyumweru azutse none yapfuye byanyabyo .

Uyu mugabo yitwa Peter Kigen afite imyaka 32 yari amaze igihe kinini arwaye indwara zikomeye kugeza ubwo byagaragaye ko yapfuye ubwo yari ari mu bitaro aho yavurirwaga.

Umwe mu bakozi bategura imirambo yatunguwe no gusanga uyu mugabo asakuza cyane aho bari bamushyize mu cyumba cyihariyeb ahabikwa imibiri.

Peter Kigen nyuma yo gusezererwa mu bitaro yaganiriye n’ikinyamakuru Daily Nation avuga ko ngo ari amahirwe akomeye kuba yakize  ati “ni akazi ka Rurema”.

Iyi nkuru y’uyumugabo wapfuye akazuka yavugishije benshi cyane ku mbugankoranyambaga ndetse byageze no mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu cya Kenya.

Abaganga bavuraga uyu mugabo batunzwe agatoki bashinjwa ko bashobora kuba batangaza ko abantu bapfuye kandi ari bazima.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugabo ,yatangarije ikinyamakuru cyitwa Standard ko, noneho uyu mugabo wapfuye akazuka yapfuye byanyabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *