Urumogi ntirukiri ikiyobyabwenge gikomeye ku isi,mu Rwanda bimeze bite?

Rate this post

Imikoreshereze y’urumogi cyangwa cannabis, ako ku mugongo w’ingona, marijuana nandi mazina yitwa iki gihindwa ntivugwaho rumwe ,hari leta z’ibihugu zemera ko rukoreshwa ku mugaragaro ariko hari n’izindi leta z’ibihugu zifata urumogi nk’ikiyobyambwenge karundura.

Kuri ubu urumogi rwamaze kuvanwa kurutonde r’wibiyobyabwenge bikomeye.Ibi byakozwe na komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Gukumira Ibiyobyabwenge, nyuma y’ubusabe bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho urumogi rwakuwe ku rutonde mpuzamahanga rw’ibiyobyabwenge bikomeye ni urutonde rwashyizweho mu masezerano yo mu 1961.

Uyu mwanzuro witezweho kuzatuma urumogi rutangira kwifashishwa mu bushakashatsi bwinshi bugamije ubuvuzi hirya no hino ku isi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku rumogi (cannabis consulting firm Global C), Jessica Steinberg, yavuze ko iri tangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ari andi mateka yanditswe.

Hari ibihugu byinshi byari bisanzwe bidafata urumogi nk’ikiyobyabwenge, hari ibyashyizeho amategeko yemerera ikoreshwa ry’urumogi mu kwishimisha (recleational marijuana), hari n’ahandi henshi bemereye kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi.

Mu gihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta 15 zamaze kwemerera byemewe n’amategeko, ikoreshwa ry’urumogi ku mpamvu zo kwishimisha, mu gihe izigera kuri 35 zemereye ikoreshwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

U Rwanda narwo ruherutse kwemeza umushinga wemerera ihingwa ry’urumogi ruzajya rwoherezwa mu mahanga rugakorwamo imiti.

Amateka agaragaza ko urumogi ruzwi nka ‘Marijuana’ cyangwa ‘Cannabis’ rwabonetse mu myaka 500 mbere ya Yezu, rwakomotse muri Aziya yo Hagati muri Mongolia na Siberia y’Amajyepfo.

Mu 1830, Dr William Brooke O’Shaughnessy yavumbuye ko bimwe mu bigize urumogi byakwifashishwa mu kugabanya uburibwe mu gifu ku murwayi wa chorela.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *